#76
Iyo uhisemo ukuri
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Iyo uhisemo Ukuri ukava mu binyoma imirimo ya kamere uba uyitaye yose utangira intambara ku bw’Ubwami bw’Ijuru ibitakurwanyaga Satani abikurundaho.x2
Refrain
Satani winshuka nahawe Isezerano (ry’Ukuri) ryo gutaha mw’Ijuru ahera aho kwa Data.x2
Couplet 2
Kubw’umuntu umwe wizeye abamalayika mw’Ijuru bakora umunsi mukuru ku bw’ugarukiye Imana ubwo Satani nawe akusanya ingabo ze kubwo kumubuza urugendo ngo amugarukire arimbuke.x2
Refrain
Satani winshuka nahawe Isezerano (ry’Ukuri) ryo gutaha mw’Ijuru ahera aho kwa Data.x2
Couplet 3
Mukristo mwana w’Imana ikorer’umusaraba ukurikire Yesu dore Yanesheje Satani, intambara uriho urwana ntabw’ari yawe have cyo tabaza Umukiza niwe ujya Akurwanirira.x2
Refrain
Satani winshuka nahawe Isezerano (ry’Ukuri) ryo gutaha mw’Ijuru ahera aho kwa Data.x2
Couplet 4
Mukristo fata Ijambo, Inkota ityaye iboneye mw’Ijambo ry’igihe cyawe niho habitse imbaraga zose, iringire uwo wizeye kuko ibyo ari ibikangisho kugeragezwa ni ngobwa kubera ko wizeye Yesu.x2
Refrain
Satani winshuka nahawe Isezerano (ry’Ukuri) ryo gutaha mw’Ijuru ahera aho kwa Data.x2
Couplet 5
Yesu Mwami Aravuga ati: uwihangana akanesha akageza ku mperuka, abikiwe byinshi cyane none nanjye ndahamya ko mu nzira ifunganye ntarwana n’abafite inyama n’amaraso.x2
Refrain
Satani winshuka nahawe Isezerano (ry’Ukuri) ryo gutaha mw’Ijuru ahera aho kwa Data.x2