Indirimbo Zikundwa Open in the app

#75

Iyi minsi

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Iyi minsi ya nyuma niyo kwisuzuma Umwami wacu Yesu agiye kugaruka Ijambo Yaduhaye riri imbere yacu twisuzume turebe ko tugenda nka ryo.

Refrain

None se mwene Data wowe umeze ute igenzure neza niba usa n’Ijambo icara utekereze imigendere yawe maze urebe Ijambo icyo rigutegeka.x2

Couplet 2

Aho kumenya ko igihe kigiye iyi si iragushuka ikaguherana nyamara ibiyirimo ni iby’igihe gito nubyishinga rero uzahwana nabyo.

Refrain

None se mwene Data ubwo uzageza he kondeba udafata n’akanya kogusenga ngo wereke Umwami intege nke zawe maze Aguhe imbaraga zizakuzamura.x2

Couplet 3

Aho kumenya ko iminsi igushiranye ngo wegere Umwami Aguhe imbaraga wirirwa uca imanza mu mutima wawe umenye ko ibyo ntaho bizakugeza.

Refrain

Uwo murimo se wawuhawe nande? Mbese ko Yesu ubwe Ariwe Uzaca imanza mbese wiheraho mbese?