#69
Hari igihugu
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Hari Igihugu kure y’inyenyeri hariho Umurwa utabamo ijoro nidukiranuka tuzagerayo hamurikirwa n’Umwana w’Intama.
Refrain
Mw’uwo Murwa umurikirwa na Yesu Kristo mw’uwo Murwa utageramo ijoro mfite ingoro nziza nzaruhurwa imiruho nzigira ahamurikirwa na Yesu.x2
Couplet 2
N’ubwo tumurikirwa ariko tuziko iri zuba rimurika k’uyu munsi rizahinduka ibicu nitugenda aho Umwana w’Intama ari Urumuri.
Refrain
Mw’uwo Murwa umurikirwa na Yesu Kristo mw’uwo Murwa utageramo ijoro mfite ingoro nziza nzaruhurwa imiruho nzigira ahamurikirwa na Yesu.x2
Couplet 3
Aho hari ubusitani bw’iteka nta joro hari amanywa y’iteka ryose tuzahanagurwa amarira yose aho Umwana w’Intama Amurika.
Refrain
Mw’uwo Murwa umurikirwa na Yesu Kristo mw’uwo Murwa utageramo ijoro mfite ingoro nziza nzaruhurwa imiruho nzigira ahamurikirwa na Yesu.x2
Couplet 4
Aha mw’isi hari ibiduca intege ukwizera kwacu kugahangana nabyo turarira ariko tuzanezerwa mw’uwo Murwa aho Yesu aru Rumuri.
Refrain
Mw’uwo Murwa umurikirwa na Yesu Kristo mw’uwo Murwa utageramo ijoro mfite ingoro nziza nzaruhurwa imiruho nzigira ahamurikirwa na Yesu.x2
Couplet 5
Izuba ryijimye cyangwa habe ijoro ntabwoba nta n’urwijiji mfite muri njye nzi y’uko mw’Ijuru mpafite inzu nshya mw’uwo Murwa aho Yesu ari Urumuri.