Indirimbo Zikundwa Open in the app

#66

Ngeragezwa mpimwa

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Ngeragezwa mpimwa tujya twibaza kuki bihora gutyo kenshi kandi hari n’abatukijije babona ibibi ntibibaze.

Refrain

Mukanya tuzamenya ibyo ari byo. Mukanya tuzumva ibyo ari byo. Gira umwete mwene Data ube mu mucyo mu kanya tuzumva ibyo aribyo.

Couplet 2

Iyo urupfu rutwaye abakundwa rukareka inzu yacu uko iri tujya twibaza impamvu ababi baramira munsi y’Ijuru.

Refrain

Mukanya tuzamenya ibyo ari byo. Mukanya tuzumva ibyo ari byo. Gira umwete mwene Data ube mu mucyo mu kanya tuzumva ibyo aribyo.

Couplet 3

Yesu ati kiranuka ugeze kugupfa imibabaro yacu igiye gushira imiruho yo munzira izibagirana niduhitamo Irembo ry’Imana.

Refrain

Mukanya tuzamenya ibyo ari byo. Mukanya tuzumva ibyo ari byo. Gira umwete mwene Data ube mu mucyo mu kanya tuzumva ibyo aribyo.

Couplet 4

Tuzamubona Yesu Aje mu Bwiza bwe nkuko Yavuye mw’Ijuru Iwe tuzamusanganira mu bicu tuzamenya ibyo mu gihe gito.