#65
Ndarambiwe gutura
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Ndarambiwe gutura mwiy’isi yuzuye akaga namaze gusobanukirwa ko iwacu atari hano maramaje mu mutima ko nkomeje urugendo (ababishaka bagenzi banjye muze dufatanye.x2)
Refrain
Mutima wanjye humura Yesu ari ku kureba Uwagutangije uru Rugendo ari kumwe nawe reka gucogora wirinde gusubira inyuma [Urugendo] Urugendo rwenda gushira wicare uruhuke.x2
Couplet 2
Imbaraga z’umubiri wanjye zirananiwe intekerezo zanjye zivamo imyambi yo kundasa ingoyi zo kumboha zibaye amagambo yanjye ibyo bimpata kugwa mu cyaha arimo navukiye (niwo murage wavuye kuri sogokuru Adamu.x2)
Refrain
Mutima wanjye humura Yesu ari ku kureba Uwagutangije uru Rugendo ari kumwe nawe reka gucogora wirinde gusubira inyuma [Urugendo] Urugendo rwenda gushira wicare uruhuke.x2
Couplet 3
Amarira ndirira mwiyi si ni menshi cyane kubona Yesu Ashyirwa ku giti ngo nse nawe aho guhindurwa ngo nse nawe nga subira inyuma (ninde wankiza uyu mubiri wuzuye ibindushya.x2)
Refrain
Mutima wanjye humura Yesu ari ku kureba Uwagutangije uru Rugendo ari kumwe nawe reka gucogora wirinde gusubira inyuma [Urugendo] Urugendo rwenda gushira wicare uruhuke.x2