Indirimbo Zikundwa Open in the app

#61

Iy’isi turimo

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Iy’isi turimo bagenzi ni iyimiruho ariko nziko hari Igihugu cyiza cy’Amahoro niba utizeye Umwami Yesu ntuzakigeramo.x2

Refrain

Kingurira Umwami Yesu Akwiyoborere ibyawe byose ko abizi kandi akanabishobora Umwami Yesu afite byose kandi Aragukunda.x2

Couplet 2

Iyi si yose igoswe n’umwijima mubi bagenzi abayirimo ntibarora naho berekeye ubu ni muhishurirwe umucyo wazanywe n’Umuhanuzi.x2

Refrain

Kingurira Umwami Yesu Akwiyoborere ibyawe byose ko abizi kandi akanabishobora Umwami Yesu afite byose kandi Aragukunda.x2

Couplet 3

None wowe wagiriwe ubuntu bwo guhishurirwa ubwenge bwose bwo mu Mana bwahishwe abiy’isi mwene Data reka Umwami Yesu ajye Akwiyoborera.x2

Refrain

Kingurira Umwami Yesu Akwiyoborere ibyawe byose ko abizi kandi akanabishobora Umwami Yesu afite byose kandi Aragukunda.x2