Indirimbo Zikundwa Open in the app

#56

Itorero ryubatse

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Itorero ryubatse k’Urutare amadayimoni ntabwo yarishobora umuraba ntaho waba mwinshi ute uwo nawo Yesu Araw’utegeka.x2

Refrain

Ant: Uwirata: Uwirata wese yirate Uwiteka Ant: Niwe byose: niwe byose kandi Arabitegeka.x2

Couplet 2

Mu Maraso ye harimo imbaraga zibohora ibirema bigasimbagurika indimi z’ibiragi zikagobodoka ibipfamatwi bikumva Ijambo ry’igihe.x2

Refrain

Ant: Uwirata: Uwirata wese yirate Uwiteka Ant: Niwe byose: niwe byose kandi Arabitegeka.x2

Couplet 3

Satani yibwiyeko yanesheje Yesu igihe umubiri we wari mu gituro Yesu arazuka urupfu Arunesheje ati muhumure naranesheje.x2

Refrain

Ant: Uwirata: Uwirata wese yirate Uwiteka Ant: Niwe byose: niwe byose kandi Arabitegeka.x2

Couplet 4

Kera Satani yagiraga gereza y’afungiramo abakiranutsi Yesu Aramanuka agera i kuzimu arakingura bose barasohoka.x2

Refrain

Ant: Uwirata: Uwirata wese yirate Uwiteka Ant: Niwe byose: niwe byose kandi Arabitegeka.x2

Couplet 5

Bwoko bw’Imana dushimir’ Umukiza, twibuk’ ukuntu natweYadukijije. Yatubohoy’ iminyururu y’amadini arakingura maze turasohoka.x2

Refrain

Ant: Uwirata: Uwirata wese yirate Uwiteka Ant: Niwe byose: Niwe byose kandi Arabitegeka.x2