#37
Mwumve bwoko
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Mwumve bwoko bwanjye Ndi hafi kugaruka kujya na Itorero ryanjye napfiriye Namenye Amaraso mensh i Gologota ngo niyereze abo nacunguye.x2
Refrain
S: Nagiriwe nabi ngo mbahe Agakiza.x2
Refrain
S: Ariko baranga bantera umugongo.x2
Refrain
S: Mugende mubabwire ko nabo mbakunda.x2
Couplet 2
Mwe gutekereza rwose ko natinze ahubwo ndashaka ko benshi bihana bakareka imirimo yabo yipfabuza bakemera kuza nkababarira.x2
Refrain
S: Nagiriwe nabi ngo mbahe Agakiza.x2
Refrain
S: Ariko baranga bantera umugongo.x2
Refrain
S: Mugende mubabwire ko nabo mbakunda.x2
Couplet 3
Dore nteze amaboko yuzuye Urukundo kandi ndahamagara buri wese ushaka yaba ar’umuzungu cyangwa umwirabura ari umukire cyangwa se umukene.x2
Refrain
S: Nagiriwe nabi ngo mbahe Agakiza.x2
Refrain
S: Ariko baranga bantera umugongo.x2
Refrain
S: Mugende mubabwire ko nabo mbakunda.x2
Couplet 4
Dore hari Amazu meza nateguye kandi hazinjirwamo nabataranduye amarira barize nzayahanagura n’ibikomere byabo bizarabagirana.x2
Refrain
S: Nagiriwe nabi ngo mbahe Agakiza.x2
Refrain
S: Ariko baranga bantera umugongo.x2
Refrain
S: Mugende mubabwire ko nabo mbakunda.x2