#36
Data wera
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Data Wera wo mu Ijuru Izina ryawe ry’ubahwe Ubwami Bwawe ni buze ibyo ushaka bibe mu isi.
Refrain
Uduhe none ibyo kurya Utubabarire ibyaha Data Wera wo mw’ Ijuru ibyo ushaka bibe mw’isi.
Couplet 2
Data Wera wo mw’Ijuru umva gusenga kwa bawe umva uko tugutakira Mana tebuka udukize.x2
Refrain
Sohoza amasezerano utwuzuze Umwuka Wawe Mana Data udukunda umva gusenga kwa bawe.
Couplet 3
Data Wera wo mw’ Ijuru Wadusezeranije ko tutazamera nk’imfubyi ahubwo uzabana natwe.x2
Refrain
Ngaho Mwami twiyereke tubone ukuboko kwawe Data wera wo mw ‘ijuru umva gusenga kw’abawe.