#29
Komeza urugendo
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Komeza urugendo mwene Data uraruhukira Ikalvari, imitwaro yose wikoreye, Urayiturira Ikalvari.x2.
Refrain
Karuvari yanjye ndayikunda nibwo buruhukiro bw’Abera abagenzi bagana mu Bwami aho niho batur’imitwaro.
Couplet 2
Karuvari iraruhije cyane, dore ukuntu yaruhije Yesu, bamwambitse ubusa ku musaraba ndetse bamutey’imisumari.x2
Refrain
Karuvari yanjye ndayikunda nibwo buruhukiro bw’Abera abagenzi bagana mu Bwami aho niho batur’imitwaro.
Couplet 3
Karuvari yanjye ndayibonye igihe nizey’Umwami Yesu, Maze nihana ubugome bwose maze numva umutima uruhutse.x2
Refrain
Karuvari yanjye ndayikunda nibwo buruhukiro bw’Abera abagenzi bagana mu Bwami aho niho batur’imitwaro.