#28
Hazaba umunsi
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Hazaba umunsi uteye ubwoba ku bazaba batiteguye Umukiza bazababara bahind’umushyitsi kuko bazaba batiteguye Umukiza.x2
Refrain
Kandi n’uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuka ngo ajye kureba imyenda kandi nuzaba ari mu murima ahinga ntazasubira iwe kubika isuka kandi n’uzaba ari mu modoka agenda ntazasubira iwe ngo ajye guparika.
Refrain
(TWESE): twese tuzamubonera icyarimwe Abamwizeye Twese tujyane nawe.x2
Couplet 2
Kandi icyo gihe abagore babiri bazaba bari gusya ku rusyo rumwe umwe azamurwe undi asigare kuko byari byaravuzwe n’Umukiza.
Refrain
Kandi n’uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuka ngo ajye kureba imyenda kandi nuzaba ari mu murima ahinga ntazasubira iwe kubika isuka kandi n’uzaba ari mu modoka agenda ntazasubira iwe ngo ajye guparika.
Refrain
(TWESE): twese tuzamubonera icyarimwe Abamwizeye Twese tujyane nawe.x2
Couplet 3
Uko byahoze mu minsi ya Nowa niko bizaba no muminsi ya nyuma bazaba barya, bazaba banywa bazaba bashyingira banashyingirwa.x2
Refrain
Kandi n’uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuka ngo ajye kureba imyenda kandi nuzaba ari mu murima ahinga ntazasubira iwe kubika isuka kandi n’uzaba ari mu modoka agenda ntazasubira iwe ngo ajye guparika.
Refrain
(TWESE): twese tuzamubonera icyarimwe Abamwizeye Twese tujyane nawe.x2
Couplet 4
Uzakubwira ng’uriya ni Yesu ntuzabyemere kukw’azaba agushuka. Twese : twese tuzamubonera icya rimwe Abamwizeye twese tujyane na We.x2