#21
Mugenzi komeza
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Mugenzi komeza itabaza ryawe reba ko harimo amavuta menshi ba maso usenge Umukwe agiye kuza ari hafi kujyana Abiteguye x2.
Refrain
Hariho benshi bazavuga bati: ayiwe turasigaye, Bikurikiye indamu y’isi: kandi ntacyo bimariye mugenzi ufite ntwaro ki ngo turwane intambara ufite ntwaro ki aho nturi uw’idini nsa x2.
Couplet 2
Ngwino upfukame ihane ibyaha byawe reba ikigutandukanya n’Imana yibwire byose wigira icyo usiga, Izaguha ku Mwuka wayo Wera x2.
Refrain
Hariho benshi bazavuga bati: ayiwe turasigaye, Bikurikiye indamu y’isi: kandi ntacyo bimariye mugenzi ufite ntwaro ki ngo turwane intambara ufite ntwaro ki aho nturi uw’idini nsa x2.
Couplet 3
Azaza aje gutwara Umugeni We tuzamusanganira turirimba kuko Amaraso y’Umukiza wacu yatugize Umugeni wa Yesu x2.