Indirimbo Zikundwa Open in the app

#20

Ese urinde

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Ese urinde yewe mwene Data uzahagarara imbere y’Imana kuri wa munsi ukiri mu byaha x2

Refrain

Tunganya Ubugingo bwawe mwene Data na mushiki wanjye ukiri muri iyi si.

Couplet 2

None Yesu Ashaka ko usa na We nibwo uzabona Umwami aleluya amen x2.

Refrain

Tunganya Ubugingo bwawe mwene Data na mushiki wanjye ukiri muri iyi si.

Couplet 3

Igihe wunvaga ijwi ry’impanda ya karindwi niho wahishuriwe Ubutumwa bwiza utangira urugendo rukomeye cyane x2.

Refrain

Tunganya Ubugingo bwawe mwene Data na mushiki wanjye ukiri muri iyi si.

Couplet 4

Koresha uko ushoye uneshe ibigeragezo ukomeze Ubutumwa bwiza bwa Yesu x2.

Refrain

Tunganya Ubugingo bwawe mwene Data na mushiki wanjye ukiri muri iyi si.

Couplet 5

None mugenzi kugera mw’Ijuru ni kunesha Satani nibihendo bye byose x2.

Refrain

Tunganya Ubugingo bwawe mwene Data na mushiki wanjye ukiri muri iyi si.

Couplet 6

Kandi n’ugerayo uzishim’iteka nta mubabaro nta n’inzara,nta marira bizarangwa mw’Ijuru hari umunezero w’iteka ryose x2.