#16
Nteye intambwe
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Nteye intambwe ntangiye urugendo Satani ansubiza inyuma murahira mu Izina rya Yesu ngo ntabwo nzasubira inyuma.x2
Refrain
Nimva mu rugendo nzanezerwa ningera mu rurembo nzaririmba nyuma y’akaga kose nzishima nambaye ikamba ndi kumwe n’Umukiza.
Couplet 2
Satani ankurikiye niruka ubwo afat’ikoti nambaye ndikuramo ndarimusigira nti ntabwo nzasubira inyuma.x2
Refrain
Nimva mu rugendo nzanezerwa ningera mu rurembo nzaririmba nyuma y’akaga kose nzishima nambaye ikamba ndi kumwe n’Umukiza.
Couplet 3
Nawe mwene Data uri mu rugendo wirinde kujarajara impande zawe zose hari umuriro wirinde utazawugwamo.x2