#57
Umunsi uhebuje
Impimbano
Couplet 1
{Mbeg’ Umunsi uhebuje, Umwami Yesu Agarutse} x3 Niho Umugeni n’Umukwe wiwe, Bazaban’ iteka ryose {Bibanir’ iteka ryose} x2
Refrain
Ubu noneho Ibyanditswe birimo birasohora, Bigaragaza ko byose byashitse, {Buri kimwe kigeze iherezo} x2 None niby’ Umwami Yavuze byose, byo Kugaruka kwe dore byashitse. Umugeni ariteguye kumusanganira Umukwe, {Ubw’ Azaba ageze mu bicu} x2
Couplet 2
Umugeni ararimbishijwe, arim’ aratunganywa pe. Arambikwa wa Mwenda we, wera {Yateguriwe n’Umukwe} x2 Ntabwo we azinjira agifite inenge, ntabwo yakwinjira afite umugayo. Ntabwo yakwinjira afite ikizinga, {kuko Umukwe arimo aramutunganya.} x2
Refrain
Sinzi mbega ibyishimo byinshi, bizaba biri ku mpande zompi. Mbeg’ Umugeni we bizamurenga, {Kuko azaba yiboney’ Umwami we.} x2 Ijuru naryo rifite amatsiko, niko tubisoma mu Byanditswe. Abamalaika bafite amatsiko, {Yo kuzamureba uwo Umwami Yakunze.} x2
Refrain
Ninde wahagera ngw’arebe, rwose ngw’ahamirize, ibijyanye n’Umunezero wanjye, {Mbonye Umwami Wankunze.} x2