#56
Iyo nitegereje
Impimbano
Refrain
Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane, {Kuba nakwitahira.} x2
Couplet 1
Iyo nsubij’ amaso inyuma nkitegereza turwana, ko mbona abapfuye benshi, ngatungurwa n’abo mbonyemo. Nikwo kubaza abasigaye, ngw’ese ibi n’ibiki mbona? Nabo bakansubiza bati: {“Ubu n’igihe cy’intwarane”} x2
Refrain
Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane, {Kuba nakwitahira.} x2
Couplet 2
Twahagurutse nk’intwari, twatabaranag’ ingoga. Ntitwigeraga dutsindwa, cyangwa ngo dusubir’ inyuma. Ngibyo bya byirato byiza byahinyujwe n’ubugwari, bw’abagenda bava mu Nzira; {Nta mpamvu nzima batanze.} x2
Refrain
Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane, {Kuba nakwitahira.} x2
Couplet 3
Abitwag’ intwari kera, bavugwag’ ibigwi byiza. Ko mbona bavuye mu Nzira ibyirato byabo biri he? Ubw’inzira yab’inyereye, abo n’abasubiye inyuma, jyewe nkomej’ Urugendo {kugeza nitahiye.} x2
Refrain
Iyo nitegereje nkareb’iyi Nzira, bituma nifuza cyane, {Kuba nakwitahira.} x2
Couplet 4
Yemwe ntwarane murwana, ni mukomez’ Urugendo, kuko nta gihe gisigaye vub’aha turatabarwa. Twambar’ Intwaro z’Umwuka turimo turwan’iya nyuma, twakiriy’ inkuru nziza, {Yo gutabarwa kwo mw’Ijuru} x2
Refrain
Murahiriwe bakundwa, ni munesh’ iyi si, muzambikwa ya Makamba, {Y’Abera banesheje.} x2