Indirimbo Zikundwa Open in the app

#44

Ibuka ujya gutangira uru rugendo

Impimbano· Fr NGARAMBE

Couplet 1

{Ibuka ujya gutangira uru Rugendo; aho Umwami Yesu yagusanze mumadini ndetse no mubyaha urasohoka abandi barasigara.} x2 Halleluya.

Refrain

Guhamagarwa n’Ubuntu, gutoranywa nabyo n’Ubuntu, gutsindishirizwa n’Ubuntu no kwezwa ndetse nabyo n’Ubuntu.

Couplet 2

{Ati mwitandukanye nibyo byose kandi ntimukore kubihumanye, mungarukire nzababera Imana kandi namwe muzaba abana nkunda.} x2 Halleluya

Refrain

Guhamagarwa n’Ubuntu, gutoranywa nabyo n’Ubuntu, gutsindishirizwa n’Ubuntu no kwezwa ndetse nabyo n’Ubuntu.

Couplet 3

{Kuba tukiriho n’Ubuntu kuba tukizera Ijambo n’Ubuntu kumurikirwa n’umucyo n’Ubuntu no kuzazamurwa nabwo n’Ubuntu.} x2 Halleluya

Refrain

Guhamagarwa n’Ubuntu, gutoranywa nabyo n’Ubuntu, gutsindishirizwa n’Ubuntu no kwezwa ndetse nabyo n’Ubuntu.

Couplet 4

{Uwihangana akageza ku iherezo, Urugamba rw’iherezo akarutsinda niwe uzagororerw’ ikamba ry’abanesheje bakiri ino mu isi.} x2 Halleluya

Refrain

Guhamagarwa n’Ubuntu, gutoranywa nabyo n’Ubuntu, gutsindishirizwa n’Ubuntu no kwezwa ndetse nabyo n’Ubuntu.