Indirimbo Zikundwa Open in the app

#42

Ndagushimira mukiza urukundo rwawe

Impimbano· Sr Joy MURUTA

Couplet 1

Ndagushimira Mukiza Urukundo rwawe, Ndaririmba ineza yawe n’Imbabazi zawe, ndamamaza Izina ryawe, kubg’ Ubuntu bgawe, Umurava n’Imbaraga zawe nyinshi.

Couplet 2

Ntiwankuyeho Amaboko mu ntege nke zanjye, Waranyihanganiye kubgo Urukundo rwinshi, Kubgo urwo Rukundo rwawe, nshaka Kukwizera, no Kukwiringira iteka muri byose.

Couplet 3

Nzajya mpanga amaso yanjye kuri wowe Mwami, nzajya ntegereza n’Imbabazi zawe Yesu, Urambere Urutare rw’ubuturo Mwami, nzajye mpungiramo kugeza iherezo.