#34
Biri vuba tugataha
Impimbano
Refrain
{Biri vuba tugataha, bivuge mumahema yose, Kubagenzi bajya mu Bwami iyo n’inkuru nziza cyane.} x2
Couplet 1
Ndumva amajwi menshi cyane, ndumva Abera bo mwisi yose, Bahamagara bati ngwino, nukuri dushaka gutaha. Mwiri cumbi siho Iwacu, nukuri dushaka gutaha.
Refrain
{Biri vuba tugataha, bivuge mumahema yose, Kubagenzi bajya mu Bwami iyo n’inkuru nziza cyane.} x2
Couplet 2
Bibwire za Ntore z’Umwami, zirira ku manywa n’ijoro, uti nimukomere cyane, ntimucogore Kurugamba. Nagahe gato mwihangane, nirusoza turataha.
Refrain
{Biri vuba tugataha, bivuge mumahema yose, Kubagenzi bajya mu Bwami iyo n’inkuru nziza cyane.} x2
Couplet 3
Nimurwane mushiz’ ubwoba, mukomeze abarushye cyane. Ntimutinye dufite Intwari, niyo Iyoboye uru Rugamba. Kuba turi kumwe na Yesu, ibi nukuri tuzataha.
Refrain
{Biri vuba tugataha, bivuge mumahema yose, Kubagenzi bajya mu Bwami iyo n’inkuru nziza cyane.} x2
Couplet 4
Mbese ubundi ubu, hari umuntu utabona ko turi hafi, ntiwabeshya ko ujya mu Bwami kandi ukikundiye iri cumbi. Kuko ujya kunanirwa wese, avuga ko dukabya cyane.
Refrain
{Biri vuba tugataha, bivuge mumahema yose, Kubagenzi bajya mu Bwami iyo n’inkuru nziza cyane.} x2
Couplet 5
Sinzatindana n’utizera, naba ntakaza umwanya wanjye. Niba amaso ye atakireba, biragoye ko abona iyo ajya. Nimuhura asebya iby’iwacu ntumutindeho s’umugenzi.
Refrain
{Biri vuba tugataha, bivuge mumahema yose, Kubagenzi bajya mu Bwami iyo n’inkuru nziza cyane.} x2
Couplet 6
Iherezo ngiri riraje, Igihugu turakireba, birarangiye turatashye, nimuhumurizanye mwese. Mwe Marembo y’Ijuru mwumve, nimwuguruke turatashye.