Indirimbo Zikundwa Open in the app

#33

Ndagushimira Mana idahemuka

Impimbano· Fr NGARAMBE

Couplet 1

Ndagushimira Mana idahemuka ibihe byose; Ubuntu Wangiriye ntakuzi isi itararemwa; {Mpa guhora nkwiringira} x2

Couplet 2

Nubwo Inzira irushaho gufungana umpe gukomeza; Ngukurikire ijoro n’umunsi ntarangaguzwa; {Nkunambeho nkwizigire} x2

Couplet 3

Ubu Ijwi ryawe sinkiryitiranya n’ayandi majwi; Wampamagaye mu izina ryanjye najye nditaba; {Mpa guhora niteguye} x2

Couplet 4

Itegurwa ry’Umugeni riragana ku iherezo; Mpa kuba maso nsenge ubutitsa ngutegereje; {Kugirango ntatungurwa} x2

Couplet 5

Ubu ntegereje ko Utunguka nkagusanganira; Hamwe n’Abera abo Watoye isi itararemwa; {Tuzahora tukuramya} x2