Indirimbo Zikundwa Open in the app

#2

Umusi wo gucungurwa kwacu uri hafi

Impimbano· Fr Siméon

Couplet 1

Ubwo Amahanga ari, mumidugararo, Isiraheli ibaye maso; Ibimenyetso byose uko byahanuwe, ngibi birasohoye, iminsi yabanyamahanga irabaze, nibiteye ubwoba byinshi, twegereje cyane, kandi turi hafi, yibihe bidashira.

Refrain

Umunsi wo Gucungurwaaa, kwacu dore uri hafi, ndets’ imitima iwutegereje ubu, irihw’ iragurumana, Yemwâ bu- zuy’Umwuka Wera, mwiboneze mumitima, Amata-baza yanyu nahore yaka, gucunguuurwa kuri hafi.

Couplet 2

Igiti cy’umutini cyamaze gutoha, ni mumurwa wa Dawidi, None baratabaza bataka bati yamvura itugweho. Bashwiragijwe mu mahanga yo mwisi none bagarutse iwabo, Kubatatanye mwe ba isiraheli mugaruke imuhira,

Refrain

Umunsi wo Gucungurwaaa, kwacu dore uri hafi, ndets’ imitima iwutegereje ubu, irihw’ iragurumana, Yemwâ bu- zuy’Umwuka Wera, mwiboneze mumitima, Amata-baza yanyu nahore yaka, gucunguuurwa kuri hafi.

Couplet 3

Imbaraga z’Ijuru, ziranyeganyeze, Torero ni tube maso, wabona uyu muns’ariwo dufite ngo asange twiteguye. Nuk’ugifite ibyangombwa atarabona, yihutire kubibona, kuko ntituzi isaha Umwami Yazira bakundwa tube maso.

Refrain

Umunsi wo Gucungurwaaa, kwacu dore uri hafi, ndets’ imitima iwutegereje ubu, irihw’ iragurumana, Yemwâ bu- zuy’Umwuka Wera, mwiboneze mumitima, Amata-baza yanyu nahore yaka, gucunguuurwa kuri hafi.

Couplet 4

Abahanuzi bibinyoma uyu munsi, banze rya Jambo ry’Ukuri, bigisha ibinyoma, gisekuru kibi, benshi bizibye amatwi. Koko ntibamenye, umunsi nigihe bagenderewe n’Imana, nagahinda kenshi ni numubabaro, kumuntu uzasigara.