Indirimbo Zikundwa Open in the app

#1

Ninde wizeye ibyo twumvise?

Impimbano· Fr Siméon

Couplet 1

Benedata mwasohotse muva mumadini, mukizera Ubutumwa bw’igihe cyanyuma, {ikibazo tukibazwa nanubu nikimwe:} x2

Refrain

Yesaya arabaza, Umwuka arabaza, ninde wizeye ibyo twumvise? Uwo nind’ urikwizera ibyo twumva ubu? Mbese ninde wizera ibyo Yakoze, kandi ninde wizera ibyo Akora ubu? Rwose ninde wizera ibyo Umwuka avuga, ndetse ninde ubona ibyo Umwuka akora?

Couplet 2

Mwibuke dusohoka tuva mumadini, nibw’ inkuru zakwiraga imisozi myinshi Intumwa twatumweho zivuga Ubutumwa, Inyigisho z’Ukuri zibwirizwa hose Indirimbo z’amashimwe zararirimbwaga kuko Umwuka Mw’itorero yarabonekaga {nuko ibintu biracika ngo haje Ubutumwa.} x2

Refrain

Yesaya arabaza, Umwuka arabaza, ninde wizeye ibyo twumvise? Uwo nind’ urikwizera ibyo twumva ubu? Mbese ninde wizera ibyo Yakoze, kandi ninde wizera ibyo Akora ubu? Rwose ninde wizera ibyo Umwuka avuga, ndetse ninde ubona ibyo Umwuka akora?

Couplet 3

Nyuma y’Ububyutse bukomeye mw’Itorero, nibwo haje iminsi mibi igora benshi, igicuku kinishye hajemo ibitotsi, nuko Umwanzi aba abibye imbuto z’ibinyoma, mugukanguka havamwo ibice bibiri, bamwe bati nukwezwa tukajyanwa Mubukwe, naho abandi bati ibyo muvuga nugukabya, {baherako batez’ Intambara zurudaca.} x2

Refrain

Yesaya arabaza, Umwuka arabaza, ninde wizeye ibyo twumvise? Uwo nind’ urikwizera ibyo twumva ubu? Mbese ninde wizera ibyo Yakoze, kandi ninde wizera ibyo Akora ubu? Rwose ninde wizera ibyo Umwuka avuga, ndetse ninde ubona ibyo Umwuka akora?

Couplet 4

Koko iminsi mibi yabayeho Mwitorero, babigishwa twatumweho babaheza hanze, kuv’ubwo iby’Ukuri babyita imigani, inyigisho z’ibinyoma zishyirwa imbere, iby’Umwuka ntibyavugwa hacibwa imigani, bati impano z’Umwuka nazo muzijye kure, {Ai Mana bari kure ugire ubatabare.} x2

Refrain

Yesaya arabaza, Umwuka arabaza, ninde wizeye ibyo twumvise? Uwo nind’ urikwizera ibyo twumva ubu? Mbese ninde wizera ibyo Yakoze, kandi ninde wizera ibyo Akora ubu? Rwose ninde wizera ibyo Umwuka avuga, ndetse ninde ubona ibyo Umwuka akora?

Couplet 5

Dusohoye kw’iherezo ry’ibihe byanyuma, itegurwa ry’Umugeni ryenda kurangira, ibyo Umwami Yavuze byose byarasohoye, dutegereje yuko havuzwa impanda yanyuma, none mwenedata urabe uzi aho uherereye, sigihe cy’impaka kubanze icyo Umwuka akora {ufite ugutwi niwe wumva icyo Umwuka avuga.} x2

Refrain

Hanyuma rero wumve Lawudikiya, wagiriwe inama nyinshi zikomeye, ariko nabugingo nubu wizibye amatwi, ugenda uvuga yuko ntatorero ririho, uhakana ibyo Umwami Yivugiye wenyine, {kankubwire kwiherezo uzakorwa n’isoni.} x2

Refrain

Hoya, nubishaka ujye impaka kubyo jye navuga, nunashaka ushidikanye kubyo nakora ariko ibyo Umwami Yavuze byo ubyitondere, kuko iryo Torero ntakabuza Azaribona, rwose iryo Torero ntakabuza Azaribona, Haleluya rwose, ntakabuza Azaribona, iryo Torero ntakabuza Azaribona. Ibyiryo Torero ntakabuza Azaribona.