Indirimbo Zikundwa Open in the app

#430

Kera nar’umwangizi

Gushimisha

Couplet 1

Kera nar’umwangizi mu mutima rwihishwa. Maze, mpura n’uw’Imana, anyigish’ ibya Yesu.

Couplet 2

Uk’umuntu yakizwa urubanza rw’ibyaha, akabyarw’ ubwa kabiri kubw’ urupfu rwa Yesu.

Couplet 3

Ibyo maze kubyumva, ntsindwa n’Urubanz’ ubwo, meny’ibyaha nagakoze kuv’aho navukiye.

Couplet 4

Nsaba Yes’imbabazi, natur’ ibyaha byanjye, nizer’ Urukund’ Ankunda; Hanyum’ Arandokora.

Couplet 5

Kuv’ubwo, njya nzinukwa iby’isi nakundaga, menya yuko bizashira. Yes’ubw’ Azagaruka.

Couplet 6

None, mfit’ Amahoro n’Ubugingo bw’iteka. Yes’Ampay’ Umwuka Wera; Anesherez’iby’isi.

Couplet 7

Ikimbabaza cyane, kikanter’ agahinda, n’ukureb’ abari mw’isi banze kwitaba Yesu.

Couplet 8

Abakijijwe twese tubabarir’ ab’isi, tubabwire n’Ubutumwa: Ni wo murimo wacu.