Indirimbo Zikundwa Open in the app

#429

Dor’Inzira Nziz’ijya mw’Ijuru

Gushimisha

Couplet 1

Dor’Inzira Nziz’ijya mw’Ijuru ic’aho Yabambwe ku Musaraba; Yayibwiy’ umwambuz’ umwe wihanye, ashir’agahinda, arakizwa.

Couplet 2

Tuzakizwa na nde tutizeye Umukiza wacu Wadupfiriye? Yagiz’ agahinda k’abarimbuka, Atang’ Ubugingo, ngw’Abakize.

Couplet 3

Nimukizwe mwese kurimbuka, mugir’ Ubugingo bw’abakijijwe, mwizigir’ Imana Yabacunguye, muyiture byose kubwa Yesu.

Couplet 4

Dor’uko mu Rwanda barimbuka! Mubabwir’ Imana Yac’Ibakize, tuzahanwe na bo kuba mw’Ijuru, nta gahinda kose, nta kwicuza.

Couplet 5

Wa Musaraba we, ndakwifuza! Waneshej’ Urupfu rwic’ab’iyi si; Watsinz’i Kuzimu n’ibibabaza, uduhindura kub’umunt’ umwe!