Indirimbo Zikundwa Open in the app

#420

Habay’umuntu twizeho

Gushimisha

Couplet 1

Habay’umuntu twizeho; izina rye ni Yosefu—kera.

Couplet 2

Yar’afit’ abavandimwe, nyamara barahemutse—cyane.

Couplet 3

Bamujugunye mu bushya, basig’ umwend’ amaraso—menshi.

Couplet 4

Hanyuma, bamucuruza n’abantu b’Ishimayeli—bamwe.

Couplet 5

Babeshya se, bavuga ko yariwe n’inyamaswa mbi—si byo.

Couplet 6

Mw’Egiputa, yarafunzwe; Iherez’ arafungurwa—neza.

Couplet 7

Abon’ukw’ arotorera Umwami waho, Farawo—koko.

Couplet 8

Bamufunguy’ ahinduka igisonga cya Farawo—cyiza.

Couplet 9

Hatey’inzara, bene se bamanuka kwihahira—i we.

Couplet 10

Yanga kubirondorera, ngo bemer’ibyo bakoze—bibi.

Couplet 11

Iherezo, barihana, nukw’ arabababarira— rwose.

Couplet 12

Abakiran’ imbabazi, no kwimuka, barimuka—bose.

Couplet 13

Baraza, bav’i Kanani, bazana na se, Yakobo—ubwe.

Couplet 14

Uko ni ko Yosefu uwo yakijije bene wabo—bose.

Couplet 15

Bisa n’Ubuntu bwa Yesu Yagiriy’ ababisha be—ni twe!