#420
Habay’umuntu twizeho
Gushimisha
Couplet 1
Habay’umuntu twizeho; izina rye ni Yosefu—kera.
Couplet 2
Yar’afit’ abavandimwe, nyamara barahemutse—cyane.
Couplet 3
Bamujugunye mu bushya, basig’ umwend’ amaraso—menshi.
Couplet 4
Hanyuma, bamucuruza n’abantu b’Ishimayeli—bamwe.
Couplet 5
Babeshya se, bavuga ko yariwe n’inyamaswa mbi—si byo.
Couplet 6
Mw’Egiputa, yarafunzwe; Iherez’ arafungurwa—neza.
Couplet 7
Abon’ukw’ arotorera Umwami waho, Farawo—koko.
Couplet 8
Bamufunguy’ ahinduka igisonga cya Farawo—cyiza.
Couplet 9
Hatey’inzara, bene se bamanuka kwihahira—i we.
Couplet 10
Yanga kubirondorera, ngo bemer’ibyo bakoze—bibi.
Couplet 11
Iherezo, barihana, nukw’ arabababarira— rwose.
Couplet 12
Abakiran’ imbabazi, no kwimuka, barimuka—bose.
Couplet 13
Baraza, bav’i Kanani, bazana na se, Yakobo—ubwe.
Couplet 14
Uko ni ko Yosefu uwo yakijije bene wabo—bose.
Couplet 15
Bisa n’Ubuntu bwa Yesu Yagiriy’ ababisha be—ni twe!