Indirimbo Zikundwa Open in the app

#419

Har’Umwami wa kera

Gushimisha

Couplet 1

Har’Umwami wa kera; Yar’ Umugwaneza. Hari kuri Noweli, Areb’ umutindi; Yaratoraguraga udukwi ku kwezi. Imbeho yari nyinshi; Yendaga no kumwica.

Couplet 2

Nukw’abaz’ umwambari w’umuhungu muto, at’uriya mutindi, uz’i wabo, mbese? Und’aramusubiza, Ati: Ye, ndahazi: Aba mu kirorero cyo hirya y’umusozi.

Couplet 3

Ati: Ngwino, mwambari, tumugemurire. Nzanir’ amafunguro n’ibyo kunywa n’inkwi. Barahagurukana, badatiny’ imbeho, kandi bihanganira umuyaga w’icyago.

Couplet 4

Nyum’ umwan’ ariheba, atakir’ Umwami, at’imbeh’ iranyishe: Biramera bite? Nukw’ aramubwir’ati: Jy’ushing’aho mvuye: Ubunyinya bw’imbeho ntabwo buribukwice!

Couplet 5

Umwan’ Abigenz’atyo, ager’ikirenge mu cy’Umwami, Shebuja, Maz’ashir’ imbeho. Umwami n’umwambari baca mu rubura, bajy’ah’ umutind’ari, baramugemurira.

Couplet 6

Natw’inshuti za Yesu. Twa kwimeny’ ubwacu. Nkuko twababariwe, tubabarirane. Abajyana na Yesu gutabar’ abandi na bo bazagabana Umugisha w’Imana.