#412
Isi yos’iririmbe
Gushimisha
Couplet 1
Isi yos’iririmbe—Ibitangaza Umukiza wa twese—Yadukoreye. Amahang’ ukw’angana Yos’Asingize Yesu!
Couplet 2
I burasirazuba,—Bamuhimbaze! Abashima bashime—Umucunguzi, Abahindi bemere Yesu Wabapfiriye.
Couplet 3
Kandi n’Abisilamu—Bamusingize: N’amahanga barimo—Ayabature. Yes’Umwami, bemere yuko Yabacunguye.
Couplet 4
Abatuye mu mbeho,—Aho bagira ijoro rirerire—Ritinda gucya, bemer’ Umucyo w’isi, ngo bave mu Mwijima.
Couplet 5
N’abo mu Rwanda rwacu,—Bamusingize. Bang’ingeso za. kera,—bamuyoboka, bati: Ngwin’ Utwimemo, Ur’Umwami w’Ijuru.
Couplet 6
Amahanga yo mw’isi—Yose ukw’angana Yemer’ Umucunguzi,— Amuyoboke; Abakijijwe bose bamusingiz’iteka.