Indirimbo Zikundwa Open in the app

#412

Isi yos’iririmbe

Gushimisha

Couplet 1

Isi yos’iririmbe—Ibitangaza Umukiza wa twese—Yadukoreye. Amahang’ ukw’angana Yos’Asingize Yesu!

Couplet 2

I burasirazuba,—Bamuhimbaze! Abashima bashime—Umucunguzi, Abahindi bemere Yesu Wabapfiriye.

Couplet 3

Kandi n’Abisilamu—Bamusingize: N’amahanga barimo—Ayabature. Yes’Umwami, bemere yuko Yabacunguye.

Couplet 4

Abatuye mu mbeho,—Aho bagira ijoro rirerire—Ritinda gucya, bemer’ Umucyo w’isi, ngo bave mu Mwijima.

Couplet 5

N’abo mu Rwanda rwacu,—Bamusingize. Bang’ingeso za. kera,—bamuyoboka, bati: Ngwin’ Utwimemo, Ur’Umwami w’Ijuru.

Couplet 6

Amahanga yo mw’isi—Yose ukw’angana Yemer’ Umucunguzi,— Amuyoboke; Abakijijwe bose bamusingiz’iteka.