#411
Ai Data wo mw’Ijuru
Gushimisha
Couplet 1
Ai Data wo mw’Ijuru, tur’Abasaruzi, ubakure muri twe babone kugenda, bavuge Yesu cyane ko Yaducunguye, kw’ari We Mana yacu Irokor’ab’isi.
Couplet 2
Yaguherey’Ubuntu; Jy’utangir’ ubundi! Ibyo dufite byose bikomok’ ahw’Iri. Twemeze cyane rwose, Mucunguzi wacu, gutumwa nawe hose mu bo Wapfiriye.
Couplet 3
Mukiza wacu Yesu, Utwuzuz’ Umwuka, Mwami tukwigireho, nkuko Wagendaga. Twe kub’abanyabute, dushishikarire gukor’ibyo tubwirwa n’Iman’ Ihoraho.
Couplet 4
Reb’igihugu cyacu, uko barimbuka! Ntubabazwa n’i wanyu, akaga barimo? Satan’ umwami wabo arabazitiye, ashaka ko babana mur’urya murimo.
Couplet 5
Induru ziravuze, ubatabar’ubu! N’ucogozwa n’iby’isi, babwirwa na nde se? Tang’umubiri wawe n’ingingo n’ubwenge, ubone gutabara abo Yapfiriye.
Couplet 6
Urwanane na Yesu: Kweta bihebuje! We kwitwaz’ umufuka n’ibitabo gusa! Gend’ubyawe n’Imana Ukijijwe rwose, Wuzuy’ Umwuka Wera no Kwizera na ko.
Couplet 7
Ijwi ry’Umwami Yesu rirakubwira ngo: Jya mu mahanga yose, uvug’ ibya Yesu, babyarw’ubwa kabiri. Yes’Abarokore, babatizwe n’amazi n’Umwuka Wera de.