Indirimbo Zikundwa Open in the app

#409

Yes’Araduhamagara

Gushimisha

Couplet 1

Yes’Araduhamagara, Ati: Nimubyuk’ubu: Ibisarurwa bireze, unsarurira ni nde? Uhamagawe na Yesu: Ni wow’ ubwaw’ Ashaka! Umwitabish’ umutima. Uti: Mwami, Nyakira!

Couplet 2

Ntuzahere kure cyane kwamamaz’ ibya Yesu: Abaguye bari hafi, n’abazimiye na bo. Umurim’ uradutota; Dufit’ umwete muke. N’ubur’integ’ umusange, Uti: Mwami, Mfash’ubu!

Couplet 3

Nubw’utazi gushyomoka kuk’utar’ umuhanga, hamya gusa ko wamenye ko Yes’Ababarira. Ujy’ubwir’ abandi bose ibyo Yagukoreye; Nuk’umwinging’ Agufashe, Uti: Mwami, Nyigisha!

Couplet 4

Hataboneka muri twe uvuga kw’ananiwe! Udushoboza ni Yesu gukund’ ibyiza byose. Dukor’iyo Mirimo Ye n’urukundo n’umwete, maz’ishize, tuzavuge, Tuti: Mwam’ Utwakire!