Indirimbo Zikundwa Open in the app

#408

Abakijijwe mwese

Gushimisha

Couplet 1

Abakijijwe mwese, abo dufatanije. Muze none twibaze ibyo twakora.

Refrain

Abakunzi ba Yesu, nkuko Yadukijije, ni ko bidukwiriye kwamamaz’ibye.

Couplet 2

Igihe kizagera, Iman’ Itwibarize ab’iwacu mu rugo n’abaturanyi.

Refrain

Abakunzi ba Yesu, nkuko Yadukijije, ni ko bidukwiriye kwamamaz’ibye.

Couplet 3

Nuko, tubageremo, tubabwir’ibya Yesu, kand’ Umwuka w’Imana adukoreshe.

Refrain

Abakunzi ba Yesu, nkuko Yadukijije, ni ko bidukwiriye kwamamaz’ibye.

Couplet 4

Dor’abadakijijwe baragwiriye base: Bazakizwa bate se, bataburiwe?

Refrain

Abakunzi ba Yesu, nkuko Yadukijije, ni ko bidukwiriye kwamamaz’ibye.

Couplet 5

Reka tubasabire, kandi tubabwirize, bene wacu bakizwe. Yes’Ashimishwe.