Indirimbo Zikundwa Open in the app

#406

Jyan’Umucyo mur’Afurika

Gushimisha

Couplet 1

Jyan’Umucyo mur’ Afurika! Gend’ uyimaremw’ Umwijima! Bwir’abantu bose barimo yuko Yes’Akiza,—Ko Yagukijije. Ni We Mwami;—Ni We Mwami: Ni We Mana—Ijy’ikiz’ abanyabyaha. (twebg’ abanyabyaha)

Couplet 2

Mbese, mur’ Afirika hose, ko harimw’ Umwijima mwinshi? None kugira ng’ushiremo, Yes’Aragutumye—Kuvug’ Ubutumwa. Wiceceka!—Wiceceka! Jyan’ Umucyo—Umurikir’ Afurika. (abo mw’Afurika)

Couplet 3

Harihw’Ingororano nziza Yesu yiteguye gutanga: Azazih’ umuntu witanze ngwavug’ Ubutumwa,—ngw’ajyane n’Umucyo. Reba Rwanda!—Reba Rwanda! Icyibaza:—n’ik’i Rwanda ikubaza? (Mbe, n’ik’ikubaza?)

Couplet 4

Reba Yes’Umwana w’Imana yari mw’Ijuru hamwe na Se; Maz’Abonye tugiye gupfa, Ava mu Bwiza bwe,—Aza mur’iyi si, ni ko gupfa;—Ni ko gupfa urw’isoni—rwo ku Musaraba mubi. (ari twebw’ Azize)

Couplet 5

Mwami Yesu, nsabye k’Umfasha, Ukankiz’ ibyaha bindushya, bigatuma ntabasha rwose kuvuga k’Ukiza,—Ngo nkuber’ Intumwa itatumwe—itatumwe n’abakuru,—Itumwe n’Uwampfiriye.