#405
Dor’is’ ukunt’ ikwifuza
Gushimisha
Couplet 1
Dor’is’ukunt’ ikwifuza: Mukiz’ iragukumbura! Umv’uko bagutakira, ngo n’iki kigutindije? Uzaza ryari, Mucunguzi, Wime bwa Bwami budashira, ngw’ibyaremwe byose byishime? Icyamp’ Ukaz’Udatinze!
Refrain
Umwami Yes’ubw’ Azaza, (x3) Tuzamureba, tunyurwe!
Couplet 2
Azazana n’Ingabo ze, Impanda bazivugije, Abapfiriye muri We, bazuke, bamusang’ ubwo! Natw’ Abazaba bakiriho Atujyane hamwe na bo, Tubane na W’Iteka ryose. Icyamp’ Akaz’adatinze!
Refrain
Umwami Yes’ubw’ Azaza, (x3) Tuzamureba, tunyurwe!
Couplet 3
Satani n’abadayimoni bazahunga mu Maso he, ab’isi b’abagurano, Azaza ngw’Ababature! Kand’ Amahor’ azatwar’isi; Azac’intambara, zishire, Ahindur’ibi byose bishya. Icyamp’ Akaz’adatinze!
Refrain
Umwami Yes’ubw’ Azaza, (x3) Tuzamureba, tunyurwe!
Couplet 4
Bagenzi, tube mas’ubu, duhore tumwiteguye. N’ukuri, Databuj’ uwo, nta wuz’igih’ Azazira. Nyamar’ Azaza ku Ngoma Ye, aya makub’ Ayamareho. Duhumure, dutegereze. Icyamp’ Akaz’adatinze!
Refrain
Umwami Yes’ubw’ Azaza, (x3) Tuzamureba, tunyurwe!