#392
Basirikare ba Kristo mubyuke
Gushimisha
Couplet 1
Basirikare ba Kristo, mubyuke, murasane n’isi n’umubiri n’Umubi; Muze murwan’iyo Ntambara nziza: Dor’Ibendera mwahawe n’Umusaraba. Nimumuyoboke! Arabarengera! Tumufite, tuzanesh’ Umwanzi Satani.
Couplet 2
Ntumwa za Yesu, ngo, mwese mugende, mujye mu bihugu byose byo mur’iyi si. Mwumvish’ abaremwe bos’Ubutumwa, muti: Yesu Yabacunguj’ Amaraso Ye. Muti: Mumwemere, nukw’Ababature! Ni We Wadutumye kubwa rwa Rukundo rwe.
Couplet 3
Yemwe Bakristo, mubyuke n’ingoga! Nimucan’ Amatabaza, mubo mas’ubu. Wa Mukw’Araje: Mumusanganire! Azajyan’ Abiteguy’i Bwami mw’Ijuru. Mwitange, noneho ntimugapfapfane! Dor’Araje niko Yadusezeranije!