#362
Iyi s’izashira: Yesu n’uwanjye
Gushimisha
Couplet 1
Iyi s’izashira: Yesu n’uwanjye; Nubwo byose byabura, Yes’uwo n’uwanjye! Ubu harijimye: Ntiturareb’i We. Tuzanezerwa cyane, ni tubana na We.
Couplet 2
Sinzajya nanirwa: Yesu n’uwanjye; Nzatsind’ amoshya yose, Yes’ubw’ Ar’uwanjye. Byose ni bishira, nta cyo bizantwara: Uzansang’ amahoro. Yes’ubw’ Ur’uwanjye.
Couplet 3
Hoshi, mwe nzozi mbi! Yesu n’uwanjye; Naho bwatinda gucya, Yes’uwo n’uwanjye! Umutima wanjye Yarawuhagije; Ubu ndi kumwe na We: Yes’uwo n’uwanjye!
Couplet 4
Genda, wa rupfu we: Yesu n’uwanjye! Nzahoranaho na We: Yes’uwo n’uwanjye! Kand’ Urukundo rwe n’iby’ajy’ Ankorera, ni byo binyereka ko Yes’uw’ Ar’uwanjye.