Indirimbo Zikundwa Open in the app

#361

Uwo njya nikomezaho

Gushimisha

Couplet 1

Uwo njya nikomezaho, nta wundi, ni Krisito. Reka mubashimire, nti:Yesu ni W’Umpagije. Yanyitangiyehw’ icyiru, Angur’ Amaraso Ye; Nukw’ Anyuzuza n’imana: Yesu ni W’Umpagije.

Couplet 2

Nubw’ab’is’ar’abatunzi, Yesu ni W’Umpagije. Bafit’ iby’igihe gito: Arampaza Wenyine. Nta mugish’uri mu by’isi: N’umuram’ utumuka. Ibya Yesu ntibishira: Arampaza Wenyine.

Couplet 3

Naho naba mu bukene, Yesu ni W’Umpagije. Naho napfush’ibyo nkunda, Arampaza Wenyine. Nahw’ imirima yarumba, singir’icyo nsoroma, naho napfush’ amatungo, Arampaza Wenyine.

Couplet 4

Naho naterwa n’Umwanzi, Yesu ni W’Umpagije. Nzajya nesha kubwa Yesu: Arampaza Wenyine. Naho nahanwa n’inshuti, ni ko bamumereye. Ni We Nshut’ Irut’izindi: Arampaza Wenyine.

Couplet 5

Ubwo nzagera mu rupfu. Yes’Azab’ampagije. Azanjyan’i We, nduhuke: Yes’Azab’ampagije. Nzaba nambutse rwa Ruzi, nzamutse, njya mw’Ijuru. Nzamwirebera mu Maso: Yes’Azab’ampagije.