Indirimbo Zikundwa Open in the app

#304

Harihw’Inshuti y’abana

Gushimisha

Couplet 1

Harihw’Inshuti y’abana Ihoraho mw’Ijuru, Ibakund’ Urukundo rutagir’ iherezo. Nubw’inshuti zo mw’isi zaduhararuka, Inshuti yacu, Yesu, ntiyaduhemukira.

Couplet 2

Kandi mw’Ijuru ry’Imana, har’Uburuhukiro bw’abana bamukunda bakambaz’ Imana, Se, ahw’abagenzi bato bajya basohora; Baruhukir’ iteka mu mahor’adashira.

Couplet 3

Nyir’Urugo rwo mw’Ijuru n’Uwatubabarijwe. Ahamagar’ abana ngo binjire muri rwo. n’Urugo rwiza cyane rw’amahoro masa; Kand’ibyishimo byaho birut’iby’abo mw’isi.

Couplet 4

Harihw’Amakamba yera y’abana bakijijwe bazaherwa mw’Ijuru na Yesu bakoreye. Abamushimishije bakunz’Izina rye, Azabagororera Ingororano nziza.

Couplet 5

Harihw’Indirimbo nziza y’abana bakijijwe bazaririmb’ iteka, basohoye mw’ijuru: Ishim’ Urukundo Uwabacunguye; Kand’ abayiririmba ntabwo bazacogora.

Couplet 6

Hariho n’imyenda yera y’abana bakijijwe n’impundu z’ibyishimo n’inanga z’izahabu. Abakunz’ Umukiza bazabigabirwa, tukiriho dukunde Yes’Urukundo rwinshi.