#303
Yesu Mwungeri wanjye
Gushimisha
Couplet 1
Yesu, Mwungeri wanjye, nd’agatam’ Undagire. Byose ndabitinyuka: Nta wuzakunyambura!
Couplet 2
Mwami, Waramfiriye kera ku Musaraba: Mbonye n’ibikomere mu biganz’Unteruje.
Couplet 3
None, njye ngusingiza, muri byose nkumvire! Urukund’ Umfitiye, ni rwo runyishimisha.
Couplet 4
Yesu, Mwungeri Mwiza, non’Unyiyegereze! Mmenyereza noneho, nzinukwe kuzimira!
Couplet 5
Mwami Yes’Unahorere, nshe mu Nzir’ifunganye; Nta cyo nanz’Untegeke: Wow’uz’ ibinkwiriye!
Couplet 6
Ngez’ah’Uri mw’Ijuru, ibijya binyobera, ni ho nzabimenyera, nshim’uko Wandagiye!