Indirimbo Zikundwa Open in the app

#261

Bene Data mwe mwese

Gushimisha

Couplet 1

Bene Data mwe mwese, ni muze dufatanye, ibi byago tubonye tubisangire.

Refrain

Kubakunzi b’Imana, Amahoro n’ibyago byose birafatanya kuzan’ ibyiza.

Couplet 2

Iyi nshuti ya twese none yadukuwemo. Yadufashaga cyane: Ni y’ituriza.

Refrain

Kubakunzi b’Imana, Amahoro n’ibyago byose birafatanya kuzan’ ibyiza.

Couplet 3

Twibuk’imihati ye n’uko Yakiranutse no kwitanga kwe kose no gutinyuka.

Refrain

Kubakunzi b’Imana, Amahoro n’ibyago byose birafatanya kuzan’ ibyiza.

Couplet 4

Twese Yatugiriye Umumaro w’ukuri, kandi Yatuyoboye mu byo Gukizwa.

Refrain

Kubakunzi b’Imana, Amahoro n’ibyago byose birafatanya kuzan’ ibyiza.

Couplet 5

Twagira ngw’azab’ino imyaka myinshi cyane, ariko kuva mw’isi kwari kugeze.

Refrain

Kubakunzi b’Imana, Amahoro n’ibyago byose birafatanya kuzan’ ibyiza.

Couplet 6

Imigambi y’Imana si nk’ibyo twibwiraga. Non’ubw’ Ibitegetse, turabyemeye.