#260
Kuri wa munsi tuzazukaho
Gushimisha
Couplet 1
Kuri wa munsi tuzazukaho, Yes’Azaduh’ imibiri mishya; Kurira no kuboroga ntabwo bizaba bikiriho.
Couplet 2
Ubu bugingo n’uyu mubiri ntabwo byabura gutandukana. None, mubiri, sinzira, urindir’uwo munsi mwiza.
Couplet 3
Uyu mubiri waruhanyaga ni wo turambitse mu butaka; Nuk’ubugingo bwonyine bwazamutse, bujya mw’Ijuru.
Couplet 4
Ubu bugingo n’uyu mubiri iherezo, bizasubirana, bihabw’ Ishusho ya Yesu; Ntibizatandukan’ukundi.
Couplet 5
Mbeg’umunezero mwinshi cyane! Koko, mw’izuka, tuzishima pe! Ni hw’imva zose zo mw’isi zizashiramw’ abapfu bazo.
Couplet 6
Maz’ababyeyi n’abana babo n’abavandimwe batandukanye n’abishwe n’urukumbuzi bazabonanira mw’Ijuru.
Couplet 7
Bazabanayo mu Bwami bwawe; Bazaba batagitandukanira. Kubw’ Umusaraba wawe, Uzadusohozeyo natwe.