Indirimbo Zikundwa Open in the app

#245

Iyo nibwiye mu mutima

Gushimisha

Couplet 1

Iyo nibwiye mu mutima igit’Umwami Yatangiyeho, Nzinukw’ibyo niratanaga; Mbireba nk’ibitariho rwose.

Couplet 2

Sinkirat’ikindi, Mukiza, keretse ko Wankunz’ Ukamfira; Ndeke n’ibyo nishimiraga, ngushimir’uko Wanyitangiye.

Couplet 3

Ishavu n’ibambe bivanze byavuye mu mutima wa Yesu; Mbese, har’undi Mwami nka We wateg’ikamba nk’iryo ry’amahwa?

Couplet 4

Mwam’iyo mba mfit’isi yose, nkemera kuyitanga h’ubwishyu, nta bwo Yarangiza na hato kwishyur’ Umwenda wanjy’ukomeye.

Couplet 5

Urwo Rukundo Wankunz’ utyo rukwiriye kuntangisha byose, ibyanjye n’umutima wanjye, bikab’ibyaw’ Ukabitegeka.