Indirimbo Zikundwa Open in the app

#244

Har’umusozi wa kure

Gushimisha

Couplet 1

Har’umusozi wa kure hafi y’ururembo, ah’Umukiza Yabambwe Watubabarijwe.

Couplet 2

Ntabwo twabasha kumenya uko Yababajwe! Twizeye gusa kw’ari twe Twatumy’apfa nabi.

Couplet 3

Ni cyo cyatumy’ ibyaha byacu byos’uko bingana bikurwaho n’Uwiteka, tukazaban’i We.

Couplet 4

Nta wundi wabasha kuba inshungu y’Ibyaha; Ni We Watwugururiye Irembo ry’Ijuru.

Couplet 5

Nuk’ubwo Yadukunz’ atyo, natwe tumukunde, twiringir’ Amaraso ye, tumwumvire rwose.