Indirimbo Zikundwa Open in the app

#236

Umukiza wac’ubwo Yavukaga

Gushimisha

Couplet 1

Umukiza wac’ubwo Yavukaga, nta cumbi Yabonye, keretse mu nka. Nubwo bamuhej’i Betelehemu, twe kumwim’ icumbi: twe, tumwakire!

Couplet 2

Marayika yaj’asang’ abungeri; Izo nkuru nziz’ azibabariye, bagend’uwo mwanya kumusingiza. Natwe twe gutinda, tumusingize.

Couplet 3

Na ba banyabweng’aho baboneye ya nyenyer’ irang’ Umwami Krisito. Bamusanze vuba, ibayobora, bamutur’ ibyiza bamuzaniye.

Couplet 4

Ko nd’umwana muto, namutur’iki? Simfit’ izahabu nk’abanyabwenge, nta n’intama mfite, nka ba bungeri. Mfite kimwe gusa: muh’umutima!