Indirimbo Zikundwa Open in the app

#235

Bakristo nimuze munezerwe mwese

Gushimisha

Couplet 1

Bakristo, nimuze, munezerwe mwese, nimuze, tugeran’i Betelehemu. Muze kureb’ Umwami Wahavukiye!

Refrain

Nimuze, tumusenge (x3) Ni Kristo Yesu.

Couplet 2

Imana Rurema, nubw’ Isumba byose, ntiyanze kubyarwa n’uwo woroheje. Iyaturemye, dor’uko Yamanutse!

Refrain

Nimuze, tumusenge (x3) Ni Kristo Yesu.

Couplet 3

Muririmbe cyane, bamarayika mwese, Mut’Isumba byos’ihabw’ Icyubahiro, Kand’ Amahor’abe mu bo Yishimira!

Refrain

Nimuze, tumusenge (x3) Ni Kristo Yesu.

Couplet 4

Tuje kukuramya, Mwami Yes’Uvutse, tuje kugusingiza, Mukiza Yesu, nubw’ur’ Imana, none turaturanye.

Refrain

Nimuze, tumusenge (x3) Ni Kristo Yesu.