Indirimbo Zikundwa Open in the app

#216

Singishak’ubutunzi bwo mur’iyi si mbi

Gushimisha

Couplet 1

Singishak’ubutunzi bwo mur’iyi si mbi; Ndifuz’ubwo mw’Ijuru no kuzagerayo. Mu Gitabo cy’Ubwami cyanditswemw’ Abera, mbese, Yesu Mukiza, Jye Wanyanditsemo?

Refrain

Mu Gitabo cyawe, harimw’ iryanjye se? Mu Gitabo cy’Ubwami, mbese, nanditsemo?

Couplet 2

Mfit’ibyaha bingana n’umuseny’ ubwinshi. Ngwino, Yesu Ubirohe mu Maraso yawe. Wadusezeranije yukw’ibyaha byacu, nahw’ari nk’umuhemba, ng’Uzabyeza dede.

Refrain

Mu Gitabo cyawe, harimw’ iryanjye se? Mu Gitabo cy’Ubwami, mbese, nanditsemo?

Couplet 3

Har’Umurwa mw’Ijuru urimw’ Inzu nyinshi; Nta n’ikibi kibayo. N’ah’abacunguwe. Ubwo nogejw’ ibyaha mu Maraso yawe, nzi ko wandits’ iryanjye mu Gitabo cyawe.

Refrain

Mu Gitabo cyawe, iryanjye ririmo: Mu Gitabo cy’Ubwami, nziko nanditmemo?