#215
Tujye duhimbaz’iteka
Gushimisha
Couplet 1
Tujye duhimbaz’iteka Ururembo rw’i Wacu, Twarwubakiwe na Yesu mw’Ijuru ry’Uwiteka.
Refrain
Iyaba mfit’amababa nk’Abamarayika, mba ngurutse, nkagerayo, nkab’i Siyon’iteka.
Couplet 2
Kand’Amazu yaho yose ararabagirana, kand’aruta cyane rwose ay’abantu bubaka.
Refrain
Iyaba mfit’amababa nk’Abamarayika, mba ngurutse, nkagerayo, nkab’i Siyon’iteka.
Couplet 3
Yes’Ariyo, ni We Mwami Utwar’ abaho bose, kand’ Abamalayika bajya bamuhimbaz’ iteka.
Refrain
Iyaba mfit’amababa nk’Abamarayika, mba ngurutse, nkagerayo, nkab’i Siyon’iteka.
Couplet 4
Munsi y’Intebe y’Ubwami ni hw’Isok’ ikomoka ivamo ya Mazi meza Ubugingo bw’iteka.
Refrain
Iyaba mfit’amababa nk’Abamarayika, mba ngurutse, nkagerayo, nkab’i Siyon’iteka.
Couplet 5
Kand’aho ni ho hamera Igiti cy’Ubugingo: Ibibabi byacyo byiza ni byo bikiz’abantu.
Refrain
Iyaba mfit’amababa nk’Abamarayika, mba ngurutse, nkagerayo, nkab’i Siyon’iteka.
Couplet 6
Duhimbaz’urwo Rurembo rwo mw’Ijuru ry’Imana: Ni rwo Yesu Kristo wacu Yadutunganirije.
Refrain
Iyaba mfit’amababa nk’Abamarayika, mba ngurutse, nkagerayo, nkab’i Siyon’iteka.
Couplet 7
Yes’Utungany’imitima y’Abakwizeye twese, tuiye dukor’ iby’ushima, tuzabane mw’Ijuru.