Indirimbo Zikundwa Open in the app

#174

Jy’uba maso

Gushimisha

Couplet 1

Jy’uba maso, wowe muntu wizeye: Mu gitondo, jya wisung’Imana, kuk’Umwanzi yoshy’abataba maso ngw’abagushe kukw’abanga.

Refrain

Jy’uba maso: Wicogora! Jy’uba maso: Senga!

Couplet 2

Jy’uba maso, no ku manywa y’ihangu, iby’isi byibagij’ iby’ijuru; Weho, gir’umwanya wo kwiherera, ng’Useng’ Umukiza wawe.

Refrain

Jy’uba maso: Wicogora! Jy’uba maso: Senga!

Couplet 3

Jy’uba maso n’imunsi na n’ijoro, wibuk’ibyiza by’Inshuti Yesu; Ujy’umushakish’ umutima wawe: Mubwir’ibikubabaje.

Refrain

Jy’uba maso: Wicogora! Jy’uba maso: Senga!

Couplet 4

Jy’uba maso, hose mu gihe cyose: Satan’akubikiriye hose, ashak’uburyo yaguseseramo, ngo yimur’Umwami Yesu.

Refrain

Jy’uba maso: Wicogora! Jy’uba maso: Senga!