Indirimbo Zikundwa Open in the app

#173

Imana ni yo Mwungeri

Gushimisha

Couplet 1

Imana ni Yo Mwungeri Undagiz’Urukundo; Niringiye yuko ntazakena, kuko nd’Intama ya Yesu.

Couplet 2

Andyamisha mu cyanya cye cy’ubwatsi bwiza cyane, Anjyan’i ruhande rw’imigezi, itemba nez’idasuma.

Couplet 3

Ansubizamw intege nshya, zinkomez’umutima, Anyobor’ Inzir’igororotse kubwa rya Zina rye ryera.

Couplet 4

Nubwo naca mu gikombe cy’umwijima w’urupfu, sinagir’ikibi ntinya cyose, kuko turi kumw’iteka.

Couplet 5

Kand’ujy’undindish’ inkoni yawe n’inshyimbo, Mana, nukw’ibyo bizampumuririza no mu gicucu cy’urupfu.

Couplet 6

Untunganiriz’ameza mu maso y’abanyanga, unsize n’amavuta mu mutwe, Ump’igikombe cyuzuye.

Couplet 7

N’ukur’imbabazi zawe zizanyomahw’iteka; Nanjye nzaba mu Nzu y’Uwiteka ibihe byose, nishima.