#154
Ndabaririmbira
Gushimisha
Couplet 1
Ndabaririmbira—Iby’Uwamfiriye, Wankunze mfit’ibyaha, narararutse Wambonyemw’iki, Krisito, Ukaza mwis’Ukamfira?
Couplet 2
Yasiz’Ingoma ye,—Nukw’Aramanuka; Baramusuzugura, ntibamwemera. Har’indi nshuti nka We se Yakund’abayihinyuye?
Couplet 3
Baramushingije,—Bashash’imyambaro ngo, Hozana; hahirw’Umwami Krisito! Bukeye, barahinduka, bati: Nabambwe! Nabambwe!
Couplet 4
Bafash’Umwam’ubwo,—Baramuhemura; Bakiz’umwambuzi, babamba Krisito. Iby’arabyihanganira, Ngw’abon’ ukw’Aducungura.
Couplet 5
Yavuye mw’Ijuru,—Aza mur’iyi si, Abur’aho Yarambik’ umusaya We; Amfira ku Musaraba, Ngo nanjy’Angeze mw’Ijuru.
Couplet 6
Ntabwo nzarambirwa—Kubaririmbira Iby’Urukundo rwe n’uko Yababajwe. Yanyemeye nk’inshuti ye: Nzavuga hos’Izina rye!