Indirimbo Zikundwa Open in the app

#153

Yes’Urankunda Mukiza Mwiza

Gushimisha

Couplet 1

Yes’Urankunda, Mukiza Mwiza; Yes’Urankunda: sinz’icyakunkundishije! Waje kunkiza, nd’umunyabyaha; Ubwo Wanshunguye, nagupfira!

Refrain

Njye nguhimbaza, Mukiza Mwiza! Njye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy’Unkunda. N’jye nguhimbaza, Mukiza Mwiza: Nzakuririmbir’ ibihe byose.

Couplet 2

Waje kunkiza, Mukiza Mwiza; Waje kunkiza: Wabyemejwe n’iki, mbese? Icyo nzi n’uko Wabay’Inshungu, Ubwo Wamfirag’ urupfu rubi.

Refrain

Njye nguhimbaza, Mukiza Mwiza! Njye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy’Unkunda. N’jye nguhimbaza, Mukiza Mwiza: Nzakuririmbir’ ibihe byose.

Couplet 3

Nshorera, Yesu, Mukiza Mwiza: Nshorera, Yesu; Jy’ungez’ ah’Ushaka hose, mu Nzira nziza, cyangwa no mu mbi, Nger’ikirenge mu cyawe, Yesu.

Refrain

Njye nguhimbaza, Mukiza Mwiza! Njye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy’Unkunda. N’jye nguhimbaza, Mukiza Mwiza: Nzakuririmbir’ ibihe byose.

Couplet 4

Yes’Uzampemba, Mukiza Mwiza: Yes’Uzampemba, ntakwiriy’Ubuntu bwawe kandi nzareba n’Ubwiza bwawe, nguhimbazanye n’Abera bose.