Indirimbo Zikundwa Open in the app

#147

Uburyo Yes’Ankunda

Gushimisha

Couplet 1

Uburyo Yes’Ankunda burantangaza cyane. Ubuntu Yangiriye ni bwo bubimenyesha. Yampay’umunezero n’Amabor’aseseka. Mbwirwa n’ibyo ko nd’uwe na We yukw’ar’Uwanjye.

Couplet 2

Ubwiza bw’isanzure n’uburabyo bwo mw’isi; Nta wanezezwa na byo, kerets’afite Yesu. Ukw’inyoni zishima Izina ry’Umuremyi bimbwira ko nd’uwawe nawe yuku ur’Uwanjye.

Couplet 3

Ker’ibyantinyishaga none ntibinkangisha. Ibyiza birangota, Mukiza, nkwisegure. Ne kukujijinganya, ne kugir’amaganya: Kuko mbizi, nd’uwawe, kandi naw’ur’Uwanjye.

Couplet 4

Nd’uwe Wenyin’iteka: Nta cyadutandukanya. Amahoro mez’Ampa arut’ay’isi cyane. Nubw’iyi si n’ijuru byombi bizashiraho, azahor’ar’ Uwanjye, nanjye ngo mb’uwe rwose.